Gusinzira neza
Urutonde rw'ibyiza byo gusinzira neza ni rurerure cyane. Harimo kugira ubushobozi bwo gutekereza no gukemura ibibazo, , kugabanya umuvuduko w'amaraso, kugabanya ubwoba bukabije (anxiety) no kugabanya ibiro. Umuntu mukuru akeneye kuryama nibura amasaha 8 ku munsi. Soma urutonde rw'ibintu wakora kugirango ubashe gusinzira neza.
Irinde kunywa ikawa nyuma ya sasita
Irindi urumuri rwinshi (urugero: telefoni, mudasobwa, televiziyo,..) Igihe uri mu gitanda.
Ugomba kuryamira amasaha amwe buri munsi.
Gira ikintu ukora buri gihe mbere kuryama (ex. gusoma igitabo ku rumuri rukeya, kumva ibiganiro[podcast],..).
Irindi inzoga nyinshi n'ibiyobyabwenge. Kanda aha wige ibijyanye n'inzoga.