Dr Mucyo Willy

Mu giswahili "leo" bivuze "uyu munsi". Umuntu agira ubuzima bwiza bitewe nibyo akora umunsi ku wundi. Rya neza uyu munsi. Kora imyitozo ngororamubiri uyu munsi. Ruhuka uyu munsi.

Amakuru kubijyanye n'imirire n'imibereho myiza wayabona ahantu henshi cyane, ikibazo nuko akenshi aba agoye kumva, rimwe na rimwe akaba ntacyo amaze. Nakoze uru rubuga kugirango ntange amakuru ajyanye no kugira ubuzima bwiza mu buryo bwumvikana kubantu benshi. Ntabwo nemera ko hari igisubizo kimwe kubantu bose, ariko nanone imibiri y'abantu bose haricyo ihuriyeho (urugero: ibijyanye no gukoresha imbaraga ziva mubiryo no kuzitakaza). Niba udashobora kwiruka, kora urugendo rworoheje, nabyo bifite akamaro gakomeye. Niba udashobora kugenda ibirometero bibiri, genda kimwe -- intambwe yose uteye niyo kwishimira. Intambwe imwe iganisha kuyindi, bityo bityo.

Amakuru atangirwa kururu rubuga agamije guhugura gusa, ntabwo ashobora gusimbura isuzumwa n'inama uhawe na muganga wawe. Nizereko uru rubuga ruzabafasha kandi niba hari ikibazo cyangwa igitekerezo mufite, ndabasaba kunyandikira.

Dr. Mucyo Willy
Inzobere mundwara zo mumubiri (Internal Medicine)