Imirire myiza
Umubyibuho ukabije wongera ibyago byo kurwara umuvuduko w'amaraso, indwara z'umutima, stroke, diyabete, n'izindi ndwara nyinshi. Ibiro byiyongera iyo imbaraga (energy) ziva mu biryo winjiza mumubiri ziruta izo utakaza. Urugero, umuntu ufite ibiro 60 akeneye imbaraga zingana na kalori 1500 ku munsi kugirango agumane ibyo biro. Soma urutonde rw'ibintu ushobora gukora kugira ngo utagira umubyibuho ukabije.
Rya ibiryo bikeya muri rusange.
Kimwe cya kabiri cy'ibyo urya kigomba kuba imboga.
Ikindi gice gisigaye ukigabanyemo ibyubakumubiri(proteins) n'ibiterimbaraga(carbohydrates) kuburyo bungana.
Rira amasaha amwe buri gihe. Irinde ibyo kurya bya hato na hato.
Nywa nibura litiro ebyiri z'amazi ku munsi.
Irinde kunywa inzoga nyinshi. Kanda hano kugirango umenye ibijyanye n'inzoga.
Kanda hano kugira ngo umenye ibiro ugomba kugira.
Ingero z'ibyo kurya bifite imbaraga (kalori) zingana na 100